Umuhanzi Adolphe wize muzika ku Nyundo yasohoye indirimbo yakoranye na Uncle Austin

0
660
Adople yarangije amashuri ye ya muzika ku Nyundo

Umuhanzi Murinda Adolphe wize mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo, yasohoye indirimbo nshya ari kumwe na mugenzi we Uncle Austin, indirimbo bise Ni Rushya.

Adolphe asanzwe aririmba injyana ya RnB na AfroPop ariko yemeza ko iyi ndirimbo yamufunguriye inzira zo gukora umuziki nk’ubucuruzi ngo kuko ubusanzwe yabikoraga nk’ubikunda ariko ngo iby’ubucuruzi ataratangira kubishyiramo imbaraga.

Iyi ndirimbo nshya isohotse ari indirimbo ya 3 Adolphe amaze gushyira hanze nyuma y’uko arangije amashuri ye ku Nyundo mu 2017, akaba yararangizanyije n’abanyeshuri ba mbere basohotse muri iri shuri muri uwo mwaka.

Adolphe yagize ati: “Njyewe iyi ndirimbo nakoranye na Uncle Austin nizeye ko izatuma ngera ku rwego rukomeye kurusha urwo nari ndiho. Ndashaka gukora umuziki nk’ubucuruzi kuko niziye ko iyi ndirimbo yamfunguriye inzira yo kwinjira ku isoko”.

Uyu muhanzi asobanura ko kuva yasohoka mu ishuri ryo ku Nyundo akorera amafaranga make ayakuye muri muzika kandi ngo arashaka ko bihinduka agatangira kubyaza inyungu impano ye yo kuririmba yavukanye ndetse akanarenzaho no kuyinoza mu ishuri.

Ati: “Navuga ko amafaranga nkura muri muzika ari macye, ariko ngerageza kuyishyura ishuri muri Kaminuza (University of Kigali). Ntabwo ahagije kuko nyongera kuyandi famille yanjye impa. Urumva rero ko ayo nkorera muri muzika ntabwo ahagije”.  

Adolphe yizeye ko iyi ndirimbo nshya yashyize hanze kuri uyu wa gatanu ngo ariyo igomba kumufasha kugera kuri izi ntego zo kubyaza amafaranga impano ye nkuko abyifuza.

Reba iyi ndirimbo nshya hano: