Umuhango w’irahira rya Perezida wa Senegal witabiriwe n’abaperezida 14 barimo na Kagame

0
242
Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mugenzi we wa Senegal uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu kuri manda ya kabiri.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma barenga 15 baturuka mu bihugu by’Afurika. Reba urutonde rw’abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango:

  • Paul Kagame, Rwanda
  • Muhammadu Buhari, Nigeria
  • Sahle Work Zewde, Ethiopia
  • Andriy Rajoelina, Madagascar
  • Roch March Kabore, Burkina Faso
  • Adama Barrow, The Gambia
  • Alassane Ouattara, Ivory Coast
  • George Weah, Liberia
  • Denis Sassou Nguesso, Congo
  • Ibrahim Boubakar Keita, Mali
  • Mahamadou Issoufou, Niger
  • Alpha Conde, Guinea
  • Mohammed Ould Abdul Aziz, Mauritania
  • Julien Nkoghe Bekale, Gabon Prime Minister

Aba bategetsi bose bateraniye mu mujyi wa Diamniadio.

Abaturage ni benshi cyane muri uyu mujyi wa Diamniadio, hakaba higanjemo abarwanashyaka bashyigikiye ubutegetsi bwa Macky Sall.

Perezida Sall yatorewe kuyobora manda ye ya kabiri ku itariki 24/02/2019.

Yatsinze abo bari bahanganye ku bwiganze bw’amajwi 58%.

Nkuko biteganwa n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu, ku itariki 6/03 nibwo urukiko rushinzwe itegeko nshinga rwemeje bidasubirwaho itsinzi ya Mack Sall n’amajwi y’abaturage bagera kuri 2,555,426 babarirwa ku kigero cya 58.26%.

Yatsinze uwo umunyepolitiki bari bahanganye witwa Idrissa Seck wabonye amajwi 899,556 abarirwa kuri 20.51%.