Umuhanda wa Gatuna watangiye gusanwa, uzongera kuba nyabagendwa mu cyumweru gitaha

0
1229
Umuhanga wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda

Guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha ngo umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda unyura ku mupaka wa Gatuna uzaba wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko wangiritse bikomeye kubera ibiza byatewe n’imvura yaje kuridura igice kimwe cy’uyu muhanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, minisiteri y’ibikorwaremezo yijeje abakoresha uyu muhanga ko bitagomba kurenga iki cyumweru utarasanwa ngo ukongera ukaba nyabagendwa.

Jean De Dieu Uwihanganye umunyabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yemeza ko kugeza ubu imashini zikora uyu muhanda zamaze kuhagera ngo ndetse zigomba guhita zitangira gukora imirimo yazo ku buryo kuwa mbere w’icyumweru gitaha bizaba byarangiye

Kuri ubu imodoka nini ziganjemo amakamyo apakiye ibicuruzwa yaturukaga muri Uganda aza mu Rwanda, cyangwa ayavaga mu Rwanda agiye muri Uganda anyuze kuri uyu mupaka w’i Gatuna ntabwo ari gukoresha uyu muhanda kuko polisi y’igihugu yetegetse ko ntamodoka nini zigomba gukoresha uyu muhanda ngo zose zigomba guca Kagitumba no ku mupaka wa Cyanika mu gihe uyu w’i Gatuna utarasanwa.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yemeza ko leta y’u Rwanda igiye gusohora amafaranga arenga miliyari 24 z’amanyarwanda¬†($28m) azakoreshwa mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’imvura imaze amezi agera muri atatu ingwa, ikangiza byinshi ndetse n’ubuzima bw’abaturage bukabigenderamo.