Umuhanda wa gariyamoshi uzahuza Isaka (Tanzania) na Kigali ugiye kubakwa vuba aha

0
115
Biteganijwe ko gariyamoshi izajya ihagurukira i Ndera imizigo ibikwe i Masaka. Ifoto: CYRIL NDEGEYA | NATION

Umuhanda mushya wa gariyamoshi ureshya n’ibirometero 571KM uzahuza umujyi wa Isaka muri Tanzania na Kigali y’u Rwanda ngo ugomba kuba watangiye kubakwa bitarenze mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi kwa 12.

Ibi byemezwa n’itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inama yahuje minisitiri Isaack Kamwelwe wa Tanzania ushinzwe ibikorwa by’ubwikorezi n’itumanaho ndetse na mugenzi we minisitiri Claver Getete w’u Rwanda ushinzwe ibikorwaremezo.

The East African yanditse ko aba bagabo bombi ngo baherutse guhurira I Dar es Salaam mu bihe bishize, mu rwego rwo kunoza neza iby’uyu mushinga utegerejweho kuzashorwamo akayabo kabarirwa kuri miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko Tanzania igomba kuzishyura miliyari 1 na miliyoni 300 by’Amadorali y’Amerika, mu gihe u Rwanda narwo ngo rugomba kuzishyura asigaye yose ni ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 200 by’Amadorali.

Uyu mushinga kandi utegerejweho kuzamura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Tanzania kuko ibicuruzwa n’urujya n’uruza rw’abantu byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ngo biziyongera kurushaho uyu muhanda wa gariyamoshi niwuzura.