Umugororwa umwe niwe watsinzwe ibizamini bya leta

0
2667
Ifoto yafotowe kera. Net

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko imitsindire y’abafungwa bakoze ikizamini bya leta yazamutse ugereranyije n’abakoze umwaka ushize ku nshuro ya mbere.

Abafungwa 21 nibo bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza  n’ibisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu 2017.

Ubwo bajyaga gukora ibi bizamini Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwari rwatangaje ko biteguye neza nk’uko mwabibonye mu nkuru yacu twanditse icyo gihe.

Mu manota yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi,  RCS yatangaje ko abafungwa babo bakoze ibi bizamini bitwaye neza kuko batsinze ugereranyije n’umwaka ushize ubwo iyi gahunda y’abafungwa bakora ibizamini yatangiraga.

Nk’uko  ACP Sengabo Hiraly umuvugizi wa RCS  yabidutangarije,  ati: ”Muri rusange baratsinze urebye  kandi imitsindire yariyongereye,  n’ubushize bari batsinze bijya kwegera hano ariko urebye ubu byariyongere.”

Mu mashuri abanza hakoze abanyeshuri  16 muri bo 8 baje mu cyiciro cya mbere (division 1) abandi 7 baza mu cyiciro cya kabiri naho umwe aza mu cyiciro cya 3 bivuze ko bose batsinze.

Abakoze  ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni 5 muri bo 2 baje mu cyiciro cya mbere abandi 2 nabo baza mu cyiciro cya 2 naho umwe aza mu cyiciro cya 4 ari nawe  RCS yemeza ko yatsinzwe gusa .

Umwaka ushize nibwo hatangijwe iyi gahunda y’uko abagororwa bagomba  kwiga bakanakora ibizamini bya leta icyo gihe bagitsinze bahise bababarirwa na Perezida w’igihugu Paul  Kagame barafungurwa.

Aba bafungwa bose bakora ibizamini ni ababa bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare.

Sangiza