Umufana Rwarutabura yagaragaye ku kibuga amerewe nabi, ati: “Rayon Sports nzayigwa inyuma”

0
3213

Rwarutabura umufana ukomeye uzwi cyane ku bibuga byabereyeho imikino ya Rayon Sports, yongeye gutungurana agaragara kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, ari gufana kandi amaze iminsi mu bitaro.

Uyu mugabo yagonzwe n’imodoka mu ijoro ryo kuwa kane ubwo Rayon Sports yagarukaga I Kigali ivuye muri Mozambique imaze gusezerera ikipe ya Costa Do Sol I Maputo mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

Rwarutabura nawe yari kumwe n’abandi bakunzi n’abafana ba Rayon Sports ubwo bishimiraga ikipe yabo nyuma yo gukomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ariko aza gukora impanuka agogwa n’imodoka.

Imodoka ngo yamunyuze hejuru y’akaguru k’ibumoso, gahita kavunika bamujyana kwa muganga bamushyiraho sima, ariko ntabwo ntibyamubujije kongera kuza ku mukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru.

Ati: “Njyewe nzagwa inyuma ya Rayon Sports, keretse ndimo sonde nibwo ntaza ku kibuga Rayon Sports yakinnye”.

Rwarutabura avuga ko kubera urukundo akunda ikipe ya Rayon Sports ngo ntacyamubuza kuza kureba umukino wayo.

Hari ku munsi wa 17 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports yagowe n’uyu mukino ku buryo bukomeye, ariko birangira Rayon Sports na Kiyovu Sports binganyije ibitego 2 kuri 2.