Umudugudu wa Karama ‘ujyanye n’igihe’ watashwe ku mugaragaro na Perezida Kagame

0
8920
Umudugudu wa Karama wubatswe mu buryo bugezweho. Ifoto: IGIHE

Perezida Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rukomeje kurwana urugamba rwo kubaka umutekano usesuye, gukwirakwiza ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu ngo mu rwego rwo kuba abanyarwanda n’abanyafurika bakwiye kuba aribo muri iki gihe.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa umukuru w’igihugu yahaye abari bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’amajyambere, byubatswe mu mudugudu wa Karama i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ni ibikorwa bigizwe n’umudugudu wubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, ukaba ugomba gucumbikira imiryango irenga 240 yahoze ituye mu duce dushyira mu kaga ubuzima bwa rubanda, uduce tuzwi cyane nko mu manegeka hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Mayor Rwakazina Marie Chantal

Uretse uyu mudugudu wa Karama, hanatashwe kandi umuhanda mushya wa Kaburimbo ufite ibirometero 7.8km uturuka ku ruganda rwa Ruliba kuri Nyabarongo – ukagera kuri uyu mudugudu wa Karama watashywe – ukagera I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi busobanura ko uyu muhanda mushya wa Ruriba – Karama – Nyamirambo ngo uzagabanya urujya n’uruza rukabije, n’imibyigano y’imidoka yari isanzwe ari ikibazo ku muhanda wa Nyabugogo – Gitikinyoni.

Ikindi kandi ngo uyu muhanda uzihutisha ubucuruzi ndetse unorohereze abashoramari kujyana ibikorwa bishya by’ubucuruzi muri aka gace kubatswemo ibi bikorwa by’amajyambere byatashywe kuri uyu wa gatatu.