Umubyinnyi ukomoka mu Buyapani NAKAGOME yifatanije n’abanyeshuri bo mu Rwanda

0
424
Ifoto y'urwibutso irimo ambasaderi w'ubuyapani mu Rwanda H.E. Takayuki MIYASHITA ndetse n'uyu mubyinnyi kabuhariwe mu jyana ya Hip Hop ukomoka mu Buyapani Mr. Takanori NAKAGOME bari kumwe na bamwe mu banyeshuri n'abayobozi b'ikigo Umuco Mwiza School

Kigali – 28/11/2018, Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yakoze igikorwa cyo guteza imbere ibyino n’umuco mu bakiri bato, igikorwa cyakorewe mu ishuri ry’Umuco mwiza School riherereye ku Kimironko mu karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyayobowe n’umubyinnyi kabuhariwe mu jyana ya Hip Hop ukomoka mu buyapani witwa Mr. Takanori NAKAGOME.

Bikubiye muri gahunda yo guteza imbere no gusangira umuco mpuzamahanga, gahunda ishyigikiwe n’umuryango w’Abayapani (Japan Foundation).

Ni muri uru rwego uyu mubyinnyi kabuhariwe Mr. NAKAGOME yaje mu Rwanda nyuma yo kubanza kunyura mu bindi bihugu by’Afurika nko muri Ghana na Zambia.

Uretse ishuri ry’Umuco mwiza School, iki gikorwa cyo guteza imbere ibyino mu Rwanda cyanakorewe mu kindi kigo cy’ishuri cya Green Hills Academy.

Mr. NAKAGOME yabwiye umunyamakuru wacu ko ibi bikorwa bakora bigamije guhuza umuco n’ibyino hagati y’urubyiruko rw’Afurika ndetse n’urwo mu Buyapani.

Yagize ati: “Ibi bifasha abana bakiri bato gukomeza gutera imbere mu mitekerereze ndetse n’ubuzima bwabo bugakora neza”.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, bwana Takayuki MIYASHITA yavuze ko kubyina ari uburyo bwiza bwo guhuza abantu ku isi yose ngo kuko bidasaba gukoresha ururimi runaka cyangwa ngo bigire imipaka.

Ati: “Iki gikorwa ni cyiza cyane kuko ndizera ko kizafasha urubyiruko rw’ibihugu byombi kumenya byinshi bitandukanye kandi bizanafasha n’ejo hazaza mu mubano mwiza w’ibihugu byombi (U Rwanda n’Ubuyapani)”. 

Iri shuri ry’Umuco mwiza School ryakorewemo iki gikorwa gisanzwe giterwa inkunga na leta y’Ubuyapani kuko amakuru agera muri HOSE.RW yemeza ko kugira iri shuri ryubakwe ngo Ubuyapani bwatanze inkunga ibarirwa kuri 30%.

Abayapani bubatse amwe mu mashuri agize iki kigo ndetse ngo n’abarimu bigisha aha bakunze kujya mu Buyapani guhabwa amahugurwa yo kwigisha amasomo atandukanye cyane cyane imibare no guteza imbere umuco.