Umubawunsa (bouncer) ari mu mazi abira nyuma yo kwangira umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu kwinjira mu kabyiniro

0
2950

Nodumo Ncomanzi, umunyazimbabwe waje gusura U Rwanda yavuze ko ubwo yari yasohokanye n’inshuti ze ku Kimuhurura mu kabyiniro kitwa Cocobean ngo abashinzwe umutekano bazwi nka bouncers ngo bamwangiye kwinjira kubera ibara ry’uruhe rwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu mukobwa yagize ati: “Nari nagize uwa gatandatu mwiza, kugeza ubwo nagiye muri Cocobean banyangiye kwinjira kubera uko nsa. Sinzi niba hari itegeko ribuza abasa nkanjye kwinjira muri Cocobean”.

Ushinzwe umutekano(bouncer) muri aka kabyiniro yabwiye ko umwe mu bakobwa b’inshuti za Nodumo Ncomanzi w’umunyarwandakazi bari basohokanye ko batajya bemerera abafite ubumuga bw’uruhu (albino) kwinjira muri aka kabyinirino.

Ikindi ni uko ngo aba bouncers babwiye aba bakobwa ko batajya bememerera abantu bambaye amapantalo acitse (dechire) ndetse n’abanyarwandakazi bambaye imyenda migufi kandi ngo abanyamahanga (abazungu) ngo bo bakinjira bayambaye ntakibazo.

Nibwo rero bahisemo kujya mu kandi kabyiniro kari hafi ya Cocobean kitwa Ogopogo.

Nyuma yo kwandika kuri twitter ye Nodumo Ncomanzi, abantu batari bacye barimo n’abategetsi bakuru nka Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye na Clare Akamanzi ukuriye ikigo RDB, banenze iki gikorwa cyakorewe uyu mukobwa.

Minisitiri Busingye yabaye uwa mbere mu kwihanganisha uyu mukobwa
Clare Akamanzi nawe yagize icyo abivugaho

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ari mu ba mbere bihanganishije  Nodumo Ncomanzi ndetse anamubwira ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ubuyobozi bwa Cocobean bubinyujije kuri Twitter, bwiseguye kubyabaye ndetse banavuga ko bahise banatangira gukurikirana abakozi babo bashinzwe umutekano bakoze iki gikorwa kigayitse, ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba ababikoze bahanwe.

Cocobean yasohoye itangazo risaba imbabazi