Uganda yujuje ikiraro kidasanzwe cyashyizwe ku mwanya wa 5 muri Afurika

0
500
Ikiraro gishya cyuzuye i Bugande cyitwa New Nile Bridge

Igihugu cy’Ubugande cyujuje ikiraro kidasanzwe gifite uburebure bwa metero 525, ikiraro giherereye ku mugezi wa Nile ahitwa Njeru mu mujyi wa Jinja uherereye mu majyepfo ya Uganda no majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria.

Iki kiraro cyashyizwe ku mwanya wa 5 mu biraro birebire ku mugabane w’Afurika, mu gihe mu karere k’Afurika y’iburasirazuba kiza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ikindi kitwa Kigamboni giherereye muri Tanzania nacyo gifite uburebure bwa metero 680.

Iki kiraro gishya cy’I Bugande ‘New Jinja Bridge’ cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni 125 z’amadorali y’Amerika yaturutse ku nguzanyo ya leta y’Ubuyapani ibarirwa kuri 80% mu mafaranga yakoreshejwe ku cyubaka.

Ubuyapani bwatanze miliyoni 100 z’amadorali y’amerika nk’inguzanyo igomba kwishyurwa mu myaka 40 iri imbere, Uganda ikazajya yishyura inyungu kuri iyi nguzanyo ibarirwa kuri 0.01% nkuko byemezwa n’ubutegetsi bwa Uganda.

Leta ya Uganda ubwayo ngo nayo yashoye miliyoni 25 z’amadorali y’amerika.

Uganda kandi isobanura ko iki kiraro kizakoreshwa mu gukurura abakerarugendo ku bwinshi ndetse ngo kizafasha no kuzamura ubwikorezi bw’ibicuruzwa byo muri aka gace.