U Rwanda rurashinja Ubugande gufunga ibicuruzwa byarwo byiganjemo amata

0
245
Minisitiri Sezibera ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri. Ifoto: Igihe

U Rwanda rurashinja igihugu cy’Ubugande gufunga ibicuruzwa byarwo binyura muri iki gihugu byoherejwe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya nkuko byemezwa na Dr Richard Sezibera ukuriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki ya 05/03/2019.

Sezibera usanzwe ari n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda asobanura ko hari ibicuruzwa by’u Rwanda byiganjemo amata n’amabuye y’agaciro ngo byafungiwe muri Uganda kandi ngo ubutegetsi bw’iki gihugu ntibusobanura neza impamvu bwafungiye inzira ibi bicuruzwa.

Amabuye y’agaciro ngo yari yarafunzwe ariko mu bihe bishize arafungurwa ariko kugeza ubu ngo amata aracyafunzwe.

Kugeza ubu ntacyo leta ya Uganda iravuga kuri ibi birego by’u Rwanda byo gufunga ibi bicurwa ariko ngo impande zombi zikomeje ibiganiro by’imishyikirano mu rwego rwo kurebera hamwe uko bakemura ibi bibazo, ariko ngo mu gihe bitaracyemuka neza bigomba kujyanwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ibi bihugu byombi bihuriyemo.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe byagateganyo ngo kubw’impamvu zo kubaka kuri uyu mupaka gahunda yo guhuza za gasutamo yiswe One Stop Border Post.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, asobanura ko kubera ibi bikorwa byo kubaka uyu mupaka ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo kubuza imodoka ziremeye kunyura i Gatuna ngo ahubwo zigakoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika.

Iki gikorwa cyatangiye kugira ingaruka ku isoko ry’u Rwanda kuko ibicuruzwa byatangiye kuzamurirwa ibiciro cyane cyane ku bituruka muri Uganda ndetse n’ibituruka muri Kenya.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wanyuragaho imodoka zibarirwa hagati ya 300 na 400 zikoreye ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, amabuye y’agaciro, ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibindi bikoresho bikorerwa mu nganda.

Mu mwaka ushize, ngo u Rwanda rwatumije muri Uganda ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 197 z’amadorali y’Amerika mu gihe u Rwanda narwo rwari rwohereje I Ubagande ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika.