Uganda iraburira abacuruzi bayo kwirinda gukoresha umupaka wa Gatuna OSBP

0
336
Umupaka wa Gatuna umaze iminsi wubakwaho ibikorwa bya gahunda ya One Stop Border Post igamije guhuza za gasutamo z'ibihugu byombi

Ubutegetsi bwa Uganda buraburira abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna, nyuma yuko u Rwanda ruvuze ko buwufunguye by’agateganyo kuva kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 10 kugeza kuya 22/06/2019.

BBC yanditse ko umuvugizi wa leta ya Uganda, Ofwono Opondo, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Bwana Opondo avuka ko imodoka nini zitwaye ibicuruzwa ngo zigomba gukomeza guca mu misozi ya Mirama (ku mupaka wa Kagitumba) kuko ngo badashaka kubwira abantu babo ngo bahindukize imodoka zabo.

Uyu mutegetsi avuga ko u Rwanda arirwo rukwiye gukoresha imodoka zarwo nini mu gusuzuma ibyo rwubatse, ku mupaka wa Gatuna OSBP.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna ufungurwa by’agateganyo mu minsi 10, bagakora amagerageza, ngo nkuko byari byasabwe n’ikigo cy’u Rwanda gishizwe ubwikorezi (RTDA) .

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bishimiye bikomeye iki icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna, kuko ngo uwa Kagitumba uri kure (unabahenda) nkuko byemezwa n’umunyamakuru wa BBC Dear Jeanne ukorera i Kampala.

Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka wa Gatuna bitunguranye, ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura no kuwubakaho gahunda ya One Stop Border Post igamije guhuza za gasutamo z’ibihugu byombi.

Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo mu Rwanda.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro nibura ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda (miliyari 77 z’amanyarwanda) – inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.