Ucyekwaho kwivugana umuraperi XXXTentacion yatawe muri yombi

0
644

Umuraperi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jahsey Dwayne Onfroy wamamaye nka XXXTentation, kuri uyu wa mbere yitabye Imana arashwe n’abagabo babiri bataramenyekana ngo ariko umwe muribo ngo yamaze gutabwa muri yombi na Polisi.

Umuyobozi wa polisi (Sherriff) wo mu gace kitwa Broward yavuze ko umusore witwa Dedrick D. Williams w’imyaka 22 ariwe ucyekwaho kwica uyu muraperi wari umaze kwigarurira imitima ya benshi muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Image result for Dedrick D. Williams
Dedrick D. Williams w’imyaka 22 niwe ucyekwaho kwica umuraperi XXTentation

Polisi yataye muri yombi uyu ucyekwaho kwica XXXTentacion mu ijoro ryo kuir uyu wa gatatu ubwo bari mu kiriyo mu mujyi wa South Florida.

Umubyeyi w’uyu muhanzi yabwiye abari aho ko amaze kwakira ubutumwa bugufi bwaturutse kuri police bumubwira ko bataye muri yombi ucyekwaho kwica umwana we.

XXTentation yarasiwe mu gace kitwa Deerfield Beach gaherereye mu majyepfo ya Florida aho yari yagiye kugura moto nkuko byemezwa n’urubuga rwa FoxNews.

Uyu musore yahise ajyanwa mu bitaro byo muri ako gace, abaganga bagerageza kumukorera ubutabazi bw’ibanze ariko biba iby’ubusa ashiramo umwuka.

 

Image result for Dedrick D. Williams
Ibumoso uwatawe muri yombi akurikiranweho kwivugana umuraperi XXTentation ugaragara ku ifoto y’iburyo yambaye ubusa hejuru