Boeing 737 Max 8 (ubwoko bwakoze impanuka ya Ethiopian Airlines) yatakarijwe icyizere

0
276
Ifoto yakozwe n'ikinyamakuru The Express nyuma y'impanuka y'indege ya Ethiopian Airlines

Kompanyi y’abanyamerika ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye, nyuma y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo muri ubu bwoko yabaye mu gitondo cy’ejo hashize (ku cyumweru tariki ya 10/03/2019).

Ni impanuka yahitanye abantu bose bari bayirimo bagera ku 157 harimo n’umunyarwanda.

Yahanutse saa 08:44 ku isaha yo muri Ethiopia, ni ukuvuga saa 05:44 ku isaha ya GMT.

Nyuma y’iminota 6 gusa ihagurutse i Addis Ababa yerekeje i Nairobi muri Kenya, yahise ihanuka yikubita hasi mu gace ko mu mujyi wa Bishoftu, uherereye muri 60 Km ugana mu majyepfo y’iburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa. 

Abapilote bari batwaye iyi ndege batanze ubutumwa ku kibuga cy’indege bari bamaze guhagurukaho, bavuga ko bifuza kugaruka ngo kuko bari batangiye kubona ibibabo bya tekiniki ariko ntabwo byabakundiye kuko mu minota mike bahise bakora impanuka.

Ni impanuka yatumye kompanyi z’indege mu bihugu bitandukanye zihita zihagarika kongera gukoresha mu ngendo zazo indege zo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 bwakoze impanuka ya Ethiopian Airlines.

Ku isonga, Ethiopian Airlines yahise itangaza ko idashobora kongera gukoresha ubu bwoko bw’indege mu ngendo zayo mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Leta y’Ubushinwa nayo ibinyujije mu rwego rwayo rushinzwe ingendo z’ikirere muri iki gihugu, yahise ihagarika ingendo z’indege z’ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8, harimo izigera kuri 90 zakoreshwaga n’amakompanyi akomeye muri iki gihugu nka Air China, China Eastern Airlines, na China Southern Airlines.

Indi kompanyi nayo yatakarije icyizere ubu bwoko bw’indege, ni Cayman Airways yo mu kirwa kigenzurwa n’Ubwongereza giherereye mu birwa bya Karayibe (Caribbean).

Izi kompanyi zose zatakarije icyizere isosiyete y’abanyamerika ikora indege za Boeing 737 Max 8, zishingiye ku kuba ubu bwoko bw’indege buri gukora impanuka mu buryo budasobanutse, kuko mbere y’uko iyi ya Ethiopian Airline ihanuka, no mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize hari habaye indi mpanuka y’indege ya Lion Air yo mu gihugu cya Indonesia.

Inkuru ya BBC.