Ubwiza bw’imihanda yo mu Rwanda bwazamutse ku kigero cya 97%: Minisitiri w’intebe

0
91
Umuhanda mushya uhuza Nyabugogo no mu mujyi ni umwe mu mihanda myiza iri muri Kigali. Ifoto: Kigali Today

Ubwiza bw’imihanda yo mu Rwanda bwazamutse ku kigero cya 97% mu gihe guverinoma yifuzaga ko bwazamuka kuri 95% nkuko byemezwa na minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Ni ukuvuga ko imihanda yabaye myiza kukigero kiri hejuru ya 2% y’aho leta yifuzaga.

Dr Edouard Ngirente yagaragaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo yari mu nteko ishinga amategeko imbere y’imitwe yombi, ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga.

Minisitiri w’intebe yasobanuye ko kuva mu 2013-2018, ngo hubatswe ndetse hakanasanwa imihanda y’uturere n’imijyi ifite uburebure bwa km 2.478.

Ni ibintu byatumye ngo u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda igendeka neza nkuko byagaragajwe na raporo y’ihuriro ry’ubukungu ku isi World Economic Forum yasohotse umwaka ushize.

Ni raporo yiswe the Global Competitiveness Report 2016-2017.

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente kandi yanagaragaje ko hakiri imbogamizi z’uko kubaka, no gusana imihanda bikenera amafaranga menshi u Rwanda rutabona nkuko rubyifuza.

Kuri iki kibazo ngo bazakomeza kugerageza  uko bashoboye kongera  ingengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo by’imihanda ndetse hanihutishwe inyigo izagaragaza ahandi haturuka imari yo kunganira ingengo y’imari ya Leta yo gufata neza imihanda.

Indi ngamba ni ukurushaho gushishikariza abikorera kugira uruhare mu kubaka imihanda.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano