Ubwishingizi ku mpanuka y’indege ya Boeing 737 iheruka, ntabwo buzagorana: Abasesenguzi

0
291
Impanuka y'indege ya Ethiopian Airlines yabaye mu kwezi kwa 3 ku itariki 10 muri uyu mwaka wa 2019. Ifoto: BBC

Abakuriye ibigo byishingira amasosiyete y’ubwishingizi kuri kompanyi z’indege, baremeza ko byoroshye cyane gutanga inyishyu ku mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX 8 iheruka, igahitana abarenga 157 harimo n’umunyarwanda.

Ni impanuka yabaye mu kwezi gushize, ku tariki ya 10/03/2019.

James Vickers, ukuriye ikigo Willis Re International kishingira amasosiyete y’ubwishingizi bw’indege, yabwiye Reuters ko inyishyu y’ubwishingizi kuri iyi ndege iheruka guhanuka ngo yoroshye kuyishyura kandi ko ntamananiza azabaho bitewe n’amaperereza yakozwe.

Uyu mugabo ntabwo yasobanuye neza umubare w’amafaranga azishyurwa kuri iyi mpanuka ariko yemeza ko ari amamiliyari atari make y’amadorali y’Amerika.

Uko biri kose ndetse ngo ni uko aya mafaranga yaba angana kose ngo azishyurwa mu buryo bworoshye bitewe n’ubusesenguzi bumaze gukorwa.

Iyi mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 MAX 8 ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka igahitana abarenga 189.

Mu minsi ishize iyi kompanyi yatangaje ko yakoze impinduka ku byuma bimwe na bimwe by’ubu bwoko bw’izi ndege ziheruka gukora impanuka, ariko ntabwo haramenyekana igihe zizongera gukumurirwa n’amakompanyi y’indege n’ibihugu byazihagaritse.

Isosiyete ikora Boeing 737 yari imaze gukora indege zo muri ubu bwoko zibarirwa kuri 371, zose zikaba zarabaye zihagaritswe mu gihe kitazwi.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi sosiyete ndetse bikaba ari n’ubusebwa ku bucuruzi bwayo kuko kugirango igarure icyizere mu bihugu byo ku isi ndetse no muri kompanyi zikora ingendo z’ikirere, ngo bizatwara igihe kitari gito nkuko byemezwa n’abasesenguzi.