Ubuyobozi bucyuye igihe muri PSF bwatanze ububasha ku buherutse gutorwa

0
334
Robert Bafakulera uherutse gutorwa nka chairman wa PSF yahawe ububasha na Benjamin Gasamagera ucyuye igihe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12/03/2018, ubuyobozi bucyuye igihe mu rugaga rw’abikorera PSF bwari bukuriwe na Benjamin Gasamagera, bumaze gutanga ububasha ku buyobozi bushya, buherutse gutorwa bukuriwe na Robert Bapfakurera.

Ni umuhango wabereye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’uru rugaga, umwiherero uri kubera I Nyamata ku karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa mbere wari umunsi wa kabiri w’uyu mwiherero, ukaba ugamije gutanga umurongo ngenderwaho k’ubuyobozi bushya buherutse gutorwa muri uru rugaga, ubuyobozi bufite mandat y’imyaka 5.

Bwana Bapfakurera yatowe ku itariki 23 z’ukwa 2 muri uyu mwaka nk’umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF.

Yatowe ari kumwe na Gishoma Eric wagizwe Visi Perezida wa 1, mu gihe Eugenie Mushimiyimana nawe yatorewe kuba Visi Perezida wa 2.

Aba bayobozi bose baherutse gutorwa bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, watangiye  tariki 11 z’ukwa 3 ukazasozwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 z’uku kwezi.

Uretse aba bayobozi bari muri komite nyobozi y’uru rugaga rw’abikorera PSF, uyu mwiherero wanitabiriwe n’abayobozi b’urugaga kuva ku rwego rw’umurenge, urw’akerere, urw’intara n’umujyi wa Kigali nabo baherutse gutorwa.