Ubuyapani bukomeje gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere

0
310
Ambasaderi Takayuki Mayishita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yafunguye ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Nyacyonga

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/02/2019, ambasaderi Takayuki Mayishita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yafunguye ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Nyacyonga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Umushinga wo kubaka iki kigo nderabuzima watewe inkunga na leta y’u Buyapani, inkunga ibarirwa agaciro ka 77,958 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga miliyoni 70,001,216.73 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa kane tariki ya 14/02/2019, biteganijwe ko ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda nabwo iza gusinya amasezerano y’inkunga leta y’u Buyapani yageneye u Rwanda, mu mushinga mushya wo gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Ni inkunga ibarirwa ku 86,451 by’amadorali y’Amerika ni ukuvuga abarirwa kuri miliyoni zirenga 77,627,378 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage batuye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo nkuko byemezwa n’itangazo rigenewe abanyamakuru rituruka mu buyobozi bw’ambasade y’abayapani mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi nabwo Ubuyapani bwahaye inkunga u Rwanda ibarirwa agaciro ka miliyoni 29,450,324.18 z’amadorali y’Amerika (3,191,000,000 Japanese Yen) nayo agomba kuzakoreshwa mu mushinga gukwirakwiza amazi wa Nzove – Ntora.

Ni inkunga yashyizweho umukono na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani bwana Shinzo Abe na perezida Paul Kagame, i Tokyo mu Buyapani.

Byakozwe mu ruzinduko rwa mbere umukuru w’u Rwanda yari akoreye mu bihugu by’amahanga kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, akaba yararutangiriye mu Buyapani.

U Rwanda n’Ubuyapani bikaba bikomeje kugirana umubano mwiza mu nzego zitandukanye, yaba ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, umuco, ubuzima n’ibindi…