Ubutegetsi bwa Theresa May buri mazi abira nyuma yo kwegura kwa Davis na Johnson

0
396
Ubutegetsi bwa Theresa May buri mazi abira nyuma yo kwegura kwa David Davis na Boris Johnson. Ifoto: Skysnews

Ubutegetsi bwa Theresa May, minisiteri w’intebe mu Bwongereza, muri iki gihe buri mu mazi abira nyuma y’uko abagabo babiri bari bakomeye muri guverinoma y’iki gihugu batangaje ubwegure bwabo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

David Davis wari ushinzwe ibikorwa by’Ubwongereza byo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ndetse na Boris Johnson wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, bombi beguye ku myanya yabo bituma guverinoma n’ishyaka ry’abakonserivateri riri ku butegetsi mu Bwongereza binjya ku gitutu.

Ni igitutu gishingiye ku kuba abanyepolitiki batavugarumwe na leta iyobowe na Theresa May, bavuga ko ubutegetsi bw’uyu mugore bunaniwe, ndetse ngo n’icyemezo cyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi nacyo gishobora gukorwa mu nkokora.

Amakuru aturuka I Londre mu Bwongereza yemeza ko uku kwegura kw’aba bagabo bombi ngo gushingiye ku kutumvikana ku bikorwa byo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ibintu byari kuzashyirwa mu bikorwa ku itariki ya 29/03/2019.

Ishyaka ry’abakonserivateri niryo rishyigikiye uyu mugambi wa Brexit mu gihe ishyaka ry’umurimo ritabikozwa. Umugambi nyamukuru w’iyi gahunda ngo ni uko Ubwongereza bushaka kuzamura ubukungu bwabo ntabundi bufatanye bw’ibindi bihugu by’Uburayi.

Niba ntagihindutse ifaranga ry’iri EURO rikoreshwa I Burayi ntirizongera gukoreshwa mu bwongereza nkuko byari bisanzwe ndeste n’ubucuruzi hagati y’uburayi n’ubwami bw’ubwongereza buzasubirwamo.

Abasesengura bavuga ko bishobora guhungabanya ubukungu bw’uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi ndeste ngo bikazanagira n’ingaruka kuri Afrika.