Ubuso bw’ubutaka buhingwaho mu gihugu bugiye kongerwa

0
710
Ubuhinzi bukorerwa mu bishanga bwiganjemo imiceri. Ifoto: interineti

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gutangira gahunda yo kongera ubuso buhigwaho mu gihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi ndetse no kuzamura umusaruro mbumbe bw’imbere mu igihugu (GDP).

Biteganijwe ko, ubutaka buhigwaho bugomba kuva kuri ha 48,508 zariho mu 2017, zikagera kuri ha 102,284 mu 2024, nkuko byemejwe na minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente ubwo yari mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda.

Indi ngamba yafashwe ngo ni ukwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu gihugu, ku buryo mu gihe cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka turimo wa 2018, u Rwanda ruzaba rwihagije ku mbuto, ntirwongere kuzitumiza hanze nkuko byahoze.

Biteganijwe kandi ko, hazongerwa ubuso bw’ubutaka buhujwe, bukazava kuri ha 635,603 zo mu 2017, bukagere kuri ha 980,000 mu 2024.

Izi ngamba zose ngo zizatuma umuhinzi-mworozi arushaho kubona inyungu mu mirimo ye, ngo kuko haziyongera umusaruro n’inyungu ku buso, ndetse ngo binatume igihugu cyongera ubukungu mbumbe bw’imbere mu gihugu GDP.

Sangiza