Ubushinwa ni ingenzi cyane k’u Rwanda, tubanye neza mu byiciro byose: Minisitiri Sezibera

0
78
Minisitiri Sezibera ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri. Ifoto: TNT

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Richard Sezibera aravuga ko Ubushinwa ari ingenzi cyane mu iterambere rusange mu Rwanda.

Avuga ko ibi bihugu byombi bibanye neza mu byiciro bitandukanye kuva mu bufatanye bwo kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda, mu bukungu n’ubucuruzi ndetse no muri politiki.

Ibi yabishimangiye ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru ukomoka mu Bushinwa wari ubajije iby’umubano w’u Rwanda n’igihugu cye, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2019.

Minisitiri Sezibera yasobanuye ko u Bushinwa ari igihugu cy’ingenzi cyane mu mubano n’u Rwanda ndetse ko hari n’imishinga mishya itandukanye igiye gushyirwa mu bikorwa vuba.

Ni imishinga ikubiye k’ubuhahirane hagati y’ubushinwa n’ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo nkuko byemejwe n’inama y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ubushinwa n’ibihugu by’Afurika (FOCAC) yabaye mu mwaka ushize wi 2018.

Ni inama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu naza guverinoma zirenga 53 baturuka ku mugabane w’Afurika ndetse n’abategetsi bakuru mu Bushinwa, abacuruzi, abanyenganda ndetse n’abashoramari bakomeye.

Iyi nama kandi ni nayo yashyizeho inyingo yihariye y’ubuhahirane hagati y’Ubushinwa n’ibihugu by’Afurika, ubuhahirane bwo kuva muri uyu mwaka wa 2019 kugeza 2021.

Imibare iheruka, yerekana ko ishoramari ry’abashinwa mu bihugu by’Afurika ngo ryavuye kuri miliyari 5 z’amadorali y’Amerika zigera kuri miliyari 60 mu 2015.

By’umwahariko ku ruhande rw’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, mu mwaka ushize hasinywe amasezerano 15 y’ubufatanye mu bice bitandukanye byiganjemo ubuhahirane, ubucuruzi, ishoramari n’igenamigambi.

Mu rwego rw’ubahirane n’ububanyi n’amahanga, hasinwe amasezerano agamije gukuraho viza ku banyepolitiki n’ibikorwa by’icyangobwa cy’inzira Passports.

Andi masezerano yashyizweho umukono n’ayo gufatanya mu byerekeranye n’umuco n’ibikorwa bishingiye ku bumenyi bwa siyance (scientific operations).

Hasinwe kandi amasezerano y’ubufatanye muby’igenamigambi ndetse n’ubwubatsi bw’imihanda, ibikorwa remezo no koroshya ingendo zo mu kirere.

U Rwanda n’ubushinwa kandi bikomeje gukorana ubucuruzi, kuko imibare iheruka ya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yerekana ko mu 2017 u Rwanda rwatumije mu bushinwa ibicuruzwa ibifite agaciro ka miliyari 205 z’amanyarwanda.

Ni mu gihe narwo rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 4.3 z’amanyarwanda.