USA n’Ubushinwa: Mu biganiro by’imishyikirano byo guhosha intambara y’ubucuruzi

0
137
Ubushinwa n'Amerika mu biganiro by'imishyikirano igamije guhosha intambara y'ubucuruzi bihuriyeho

Leta y’I Beijing mu Bushinwa yafashe umwanzuro wo kohereza itsinda ry’abategetsi bashinzwe iby’ubucuruzi muri leta zunze ubumwe z’Amerika, mu biganiro bigamije guhosha intambara y’ubucuruzi imaze iminsi ishyamiranyije ibi bihugu byombi.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko iri tsinda ry’abashinwa rizaba riyobowe na bwana Wang Shouwen, usanzwe wungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, rikaba riteganya kujya muri Amerika mu mpera z’uku kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2018..

Ibi biganiro nibiramuka bibaye, bizaba ari ubwa mbere bihuje impande zombi, zikicara ku meza amwe zigakora ibiganiro by’imishyikirano nyuma y’amezi abiri ashize ibi bihugu byombi bitavugarumwe ku bucuruzi bihuriyeho.

Amerika nk’igihugu cya mbere gikungahaye ku isi ndetse n’Ubushinwa buza ku mwanya wa kabiri, ntabwo byoroheranye muri iki gihe, kuko buri ruhande rwakunze gutumbagiza imisoro ku bicuruzwa bituruka muri buri gihugu.

Leta y’Amerika ikuriwe na Perezida Donald Trump niyo yabanje gufata umwanzuro wo kunaniza ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, mu gihe Ubushinwa nabwo bwanze kuba itsinda ngufi nabwo bufata imyanzuro yo kunaniza ibicuruzwa bituka muri Amerika.