Ubushinwa bwongeye kugaba igitero kuri Amerika mu ntambara y’ubucuruzi

0
900

Ubushinwa bwongeye kugaba igitero kuri leta zunze ubumwe z’Amerika mu ntambara y’ubucuruzi imaze iminsi ishyamiranyije ibi bihugu byombi.

Televisiyo y’abanyamerika CNN yemeje ko kuri ubu leta ya Beijing yongeye kuzamura imisoro bidasanzwe ku musaruro w’ingano n’ibifitanye isano nazo, bituruka muri Amerika bijya gucuruzwa mu Bushinwa.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa yavuze ko guhera kuri uyu wa gatatu amasaka n’ibifitanye isano nayo byinjira muri iki gihugu biturutse muri Amerika ngo byose bigomba gucibwa imisoro ibarirwa hejuru ya 179%.

Itangazamakuru mpuzamahanga ryemeza ko amasaka aturuka muri Amerika asanzwe afite isoko rinini mu Bushinwa ngo kuko inganda zo muri iki gihugu zikora ibiryo n’inzoga z’amalikeri (liquors) zikunze kwifashisha aya masaka.

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika nawe aherutse gutegeka ko ibicuruzwa bituruka mu bushinwa byinjira muri Amerika, ko byongererwa ibiciro bikagera kuri miliyari 100 z’amadorali y’Amerika nyuma y’uko kandi na mbere nabwo byari byazamuwe kuri miliyari 50 z’amadorali y’Amerika.

Ibi bikaba byari byabanjirijwe ni ko Ubushinwa nabwo buherutse kuzamura imisoro ku bicuruzwa birenga 128 bituruka muri Amerika, byiganjemo ingurube n’imivinyo, ku kigero cya 25% nyuma y’aho n’Amerika nayo yari yabanje kuzamura imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bigizwe n’ibikoresho byo kubaka n’ibyuma bikozwe muri Aluminiyumu.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa, bwana Gao Feng yabwiye BBC ko ntabwoba bafite bwo guhangana n’Amerika muri iyi ntambara y’ubucuruzi, ikomeje guhindura isura hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku ruhande rwa Leta y’Amerika nayo yakunze kuvuga ko ibi bikorwa mu rwego rw’inyungu z’ubukungu bw’igihugu kandi ko ntarundi rwango ruri hagati y’ibi bihugu mubya dipolomasi.