Ubushinwa bwinjiye mu ntambara y’ubucuruzi n’Amerika

0
723
Ubushinwa bwazamuye imisoro y'ibicuruzwa bituruka muri Amerika

Ubushinwa bwazamuye imisoro ku bicuruzwa birenga 128 bituruka muri Amerika, byiganjemo ingurube n’imivinyo, ku kigero cya 25% nyuma y’aho Amerika nayo izamuye imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bigizwe n’ibikoresho byo kubaka n’ibyuma.

Iki cyemezo cy’ubushinwa ngo cyahise kigira ingaruka ku bicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 3 z’amadorali y’Amerika guhera kuri uyu wa mbere.

Ubutegetsi bw’I Beijing bwemeza ko bahisemo gutumbagiza iyi misoro ngo kubw’impamvu zo kwirinda ingaruka zari kugera ku bukungu bw’u Bushinwa, nyuma y’uko leta y’Amerika ishyizeho ibiciro bishya ku bicuruzwa bituruka mu mahanga.

Urubuga rwa BBC ruvuga ko Perezida Donald Trump w’Amerika ariwe watangije intambara y’ubucuruzi hagati y’igihugu cye n’ibihugu bibarizwa ku mugabane w’Aziya, byiganjemo Ubushinwa n’Ubuyapani ariko ngo yemeza ko yiteguye gutsinda uru rugamba.

Mu bihe bishize ubwo Perezida Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, yakunze kuvuga ko ibicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse muri Asiya, cyane cyane mu Bushinwa ngo bizongererwa imisoro ku kigero cya 45% nk’intego y’ubutegetsi bwe.

Sangiza