Ubushinwa bwihimuye kuri USA mu ntambara y’ubucuruzi imaze iminsi ihuje ibi bihugu

0
208
Ubushinwa n'Amerika mu biganiro by'imishyikirano igamije guhosha intambara y'ubucuruzi bihuriyeho

Leta y’Ubushinwa yihimuye kuri leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’iminsi ibiri gusa perezida Donald Trump w’Amerika nawe ategetse kuzamura igiciro cy’imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika buturutse mu Bushinwa.

Kuri ubu, Ubushinwa nabwo bugiye kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika byinjira mu Bushinwa, ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 60 z’amadorali y’Amerika.

Ibicuruzwa 3,571 ngo bigomba kuzamurirwa imisoro ku kigero cya 10% mu gihe ngo ibindi bibariwa ku 1,636 nabyo bigomba kazamurwa ku kigero cya 5.

Uyu mwanzuro ukaba uzashyirwa mu bikorwa guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha ku itariki 24 z’uku kwezi kwa 9.

Ni mu gihe kandi kuwa kabiri muri iki cyumweru turimo nabwo leta y’Amerika yari yazamuye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ibicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6 bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika.

Ni intambara y’ubucuruzi ikomeje gushyamiranya ibi bihugu byombi biri ku isonga mu bikungahaye ku isi.

Ibintu binakomeje guhungabanya amasoko y’imari n’imigabane akomeye abarizwa mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya n’Amerika.

Hari ibiganiro by’imishyikirano bivugwa ko bishobora gukorwa n’impande zombi muri iyi minsi mu rwego rwo guhosha iyi ntambara, nubwo bitaremezwa neza.