Ubushinjacyaha bwasabiye Jay Polly ‘ushijwa gukubita umugore we’ gufugwa imyaka ibiri

0
516
Jay Polly mu maboko ya polisi. Ifoto: interineti

Umuraperi Tuyisenge Joshua uzwi nka Jay Polly umaze iminsi afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we (ngo akamukura amenyo) yitabye urukiko maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa imyaka ibiri.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13/08/2018 nibwo Jay Polly yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aburanishwa ku byaha akurikiranyweho.

Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko ubwo Jay Polly yari mu rukiko ari kwiregura ku byaha aregwa ngo yemeye ibyaha ashijwa ndetse anabisabira imbabazi avuga ko ‘yakubise umugore we bitewe n’ubusinzi’.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Jay Polly yahabwa igihano kingana n’igifungo cy’imyaka ibiri.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye IGIHE ko agishakisha amakuru yerekeye urubanza rwa Jay Polly ndetse ko aza gutangaza mu buryo burambuye ibyavuye mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere n’igihe urukiko ruzafatira umwanzuro.

Jay Polly agifatwa ku itariki ya 04/08/2018, yabanje gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Yafunzwe nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga ari gukubita umugore we.