Minisitiri w’intebe avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya SIDA, abanduye bari kuri 3.0%

0
202
Minisitiri w'intebe ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bw'abanduye SIDA. Ifoto: Primature

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko guverinoma igiye gukomeza umurongo irimo, wo kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, ngo kuko imibare y’ubushakashatsi yerekana ko uyu murongo u Rwanda ruwurimo neza.

Ibi bikubiye mu ijambo rya Minisitiri w’intebe yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kumurika mu ruhame bimwe mu byavuye mu bushakashatsi ku bwandu bwa virusi itera SIDA, bumaze iminsi bukorwa mu gihugu.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/10/2019.

Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abanyarwanda babarirwa kuri 3.0% babana n’ubwandu bwa SIDA.

Abarenga 210,200 mu bantu bakuze (kuva ku myaka 15 kugeza kuri 64) babana n’ubwandu, muribo abagore nibo benshi kuko babarirwa kuri 3.7% mu gihe abagabo nabo ngo babarirwa kuri 2.2% babana n’ubwandu bwa SIDA.

Ubu bushakashatsi bushya bwa RBC bwerekana ko buri mwaka abantu babarirwa ku 5,400 ni ukuvuga ababarirwa kuri 0.008% by’abanyarwanda bari hagati y’imyaka 15-64,  bandura virus itera SIDA buri mwaka.