Ubushakashatsi bwerekana ko abanyarwanda bakennye bagabanutseho 0.9%

0
53
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare Yusuf Murangwa atangaza ibyavuye mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bushya ku mibereho ya rubanda mu Rwanda (EICV5),  bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda bagera kuri 38.2% bari mu bukene, naho 16.0% bakaba bakennye cyane bikabije.

Ni ubushakashatsi bwa gatanu, bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Bwerekana ko abanyarwanda bari mu bukene bagabanyutseho 0.9%.

Intara y’Iburengerazuba niyo ifite abakene benshi bangana na 47.1%, ndetse n’abari mu bukene bukabije bakaba bangana na 21.6%.

Amajyaruguru afite abakene 42.3%, Amajyepfo 41.4%, Iburasirazuba 37.4% naho Umujyi wa Kigali ukagira abari mu bukene bangana na 13.9%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka mu myaka 10 ishize ku mpuzandengo ya 7.5%, ndetse n’ubucuruzi buzamukaho 23.9%.

Ikindi kandi ni uko ngo imirimo yiyongereyeho 31% hagati ya 2014 na 2017 ndetse n’umubare w’abanyarwanda biyongeraho ku kigero cya 1.4% kuko ngo basigaye bangana na miliyoni 11.8

Abakoresha internet mu rugo ngo bavuye ku 9% mu 2014 bagera kuri 17% mu 2017.

Abakoresha amashanyarazi mu gucana yaba akomoka ku miyoboro migari cyangwa imirasire y’izuba, ngo babarirwa kuri 34.4%, abakoresha amazi meza nabo babarirwa kuri 86% ndetse n’abatunze telefoni ngendanwa babarizwa kuri 67%.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano