Uburyo Volkswagen ikoresha bwakuruye abandi bashoramari b’Abadage: Perezida Kagame

0
126
Perezida Kagame ari kumwe na Shanseliyeri w'Ubudage Dr Angela Markel. Ifoto: twitter y'ibiro by'umukuru w'igihugu

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko uruganda rw’abadage Volkswagen ruherutse gutangiza ishami ryarwo mu gace kahariwe inganda i Masoro i Kigali, ko rwatangiye gutanga umusaruro mu bukungu bw’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.

Kubwa perezida Kagame, uru ruganda ngo ntabwo ruteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ngo ahubwo rwatangiye no kubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu n’ubwokorezi hatangizwa ibidukikije.

Umukuru w’igihugu yanagaragagaje ko uburyo bukoreshwa n’uru ruganda rwa Volkswagen ngo bwatumye haza n’abandi bashoramari bakomoka mu Budage nk’urugero rwa Siemens.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ibihugu bikize ku isi n’ibyo ku mugabane w’Afurika (G20 Compact with Africa).

Ni ihuriro rigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu bikize ku isi ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ibihugu byibumbiye muri G20 bikaba bifite umugambi wo gushora imari muri Afurika ku buryo bwisumbuyeho babinyujije mu bikorera ku giti cyabo.

Ibihugu by’Afurika bihuriye muri gahunda ni U Rwanda, Côte d’Ivoire, Morocco, Senegal, Tunisia, Ethiopia, Ghana, Benin, Egypt, Guinea, Togo na Burkina Faso.

Muri uyu mwaka, igihugu cy’u Budage aricyo gikuriye imishinga y’iyi gahunda mu bihugu bikize ku isi (G20) mu gihe mu bihugu by’Afurika iyi mishinga ikuriwe n’Afurika Yepfo.

By’umwahariko imishinga itegerejwe gushorwamo imari yiganje cyane mu bikorwaremezo nk’ingufu, imihanda isanzwe n’iya gariyamoshi, ubuhinzi ndetse no guteza imbere inganda.