Uburusiya bwanyagiye Saudi Arabia ibitego 5 ku busa, mu mukino wafunguye igikombe cy’isi

0
778
Uburusiya bwatsinze Saudi Arabia ibitego 5 ku busa

Ikipe y’igihugu cy’u Burusiya cyakiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka imbere y’abafana bayo, yihereranye Saudi Arabia iyinyagira ibitego 5 ku busa, mu mukino wo gufungura ku mugaragara irushanwa ry’igikombe cy’isi 2018.

Ni umukino wabereye imbere y’imbaga y’abarenga ibihumbi 80,000 byari biri muri sitade Luzhniki i Moscow, hakaba hari abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya bwakiriye iyi mikino, Umwami wa Saudi Arabia, Perezida wa FIFA na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe yarebye uyu mukino.

Ubusanzwe ikipe y’igihugu ya Soudi Arabia iri hejuruho imyanya itatu ku ikipe y’u Burusiya ya 67 ku isi yose ku rutonde rwa FIFA.

Nubwo yakinnye neza igerageza guhererekanya udupira duto tw’ubuhanga buhanitse ariko ntacyo byamariye aba barabu kuko umurusiya yabazibiye hakoreshejwe imbaraga nyinshi ndetse birangira abarusiya bihagazeho berekana ikinyuranyo imbere y’abarabu ku 5-0.

Ku munota wa 12 w’umukino gusa, Umurusiya Yury Gazinsky yari amaze kwinjiza igitego mu izamu rya Saudi Arabia akaba yahise yandika amateka nk’umukinnyi winjije igitego mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ibindi bitego byatsinzwe na Denis Cheryshev ku munota wa 43, mu gihe ku munota wa 71 uwitwa Artem Dzyuba yinjije igitego cya 3, Denis Cheryshev ashyiramo icya 4 ku munota wa 88, igitego cya 90 Aleksandr Golovin.