Uburusiya bwahanaguye umwenda wa miliyari 20$ wari ufitwe na leta z’ibihugu by’Afurika

0
359
Perezida Kagame n'itsinda yari ayoboye bagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya n'itsinda rye

Ibihugu by’Afurika byakuriweho umwenda wa miliyari 20 z’amadolari y’Amerika byari byaragurijwe na leta zunze ubumwe z’abasoviyeti ‘ubwo zari zikiriho’.

Kuri ubu izi leta zarasenyutse, hasigara igihugu cy’Uburusiya.

Mu nama y’ihuriro ry’Afurika n’Uburusiya ryari rimaze iminsi 2 ribera mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, niho Perezida Vladimir Putin yatangaje ko leta akuriye ngo yahanaguye uyu mwenda w’ibihugu by’Afurika byari bibereyemo leta z’abasoviyeti.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko ihanagurwa ry’uyu mwenda ryakiranywe umujinya n’uburakari mu Burusiya, abaturage benshi ngo bavuga ko amaleta ya Afurika agomba kwishyura umwenda yafashe, ntabyo kuyadohorera.

Abasesenguzi bemeza ko ibi byakozwe na bwana Putin ngo ku rundi ruhande ni uburyo bwiza bwo kwigarurira Afurika nkuko bikubiye mu mugambi w’Uburusiya bw’iki gihe.

Mu biganiro bimaze iminsi 2 bibera mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, byahurije hamwe abakuru b’ibihugu naza guverinoma barenga 40 baturutse ku mugabane w’Afurika, harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ni inama yakiriwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Abdel Fattah el-Sisi utegeka Misiri, ndetse akaba ari nawe ukuriye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe.

Iyi nama ngo yibanze cyane ku ngingo zigamije kunoza umubano mu bucuruzi, umutekano na politiki hagati y’impande zombi (Afurika n’Uburusiya).