Uburundi burashinja COMESA ubugambanyi ndetse bukanishyuza imbozamarira

0
599
Ifoto: NMG

Leta y’u Burundi irishyuza amafaranga umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA) ngo yakoresheje itegura inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango ariko ikaza kwimurirwa mu kindi gihugu.

Iyi nama yaje kujyanwa i Lusaka muri Zambia ariko U Burundi bukavuga ko byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko ndetse akaba ariho bushingira bwishyuza amafaranga yose ngo bwari bwakoresheje mu myiteguro ndetse bugasaba n’impozamarira ya 50% y’inkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi isanzwe ishyira muri iyi nama.

Umuvugizi wungirije wa perezida Nkurunziza w’Uburundi, Alain Diomede Nzeyimana yumvikanye kuri radio imwe ikorera muri iki gihugu ashinja ubunyamabanga bukuru bwa COMESA ko agasuzuguro ko kwimura iyi nama batabimenyesheje.

Kugeza ubu ntacyo COMESA iravuga ngo bimenyekane ko Uburundi buzishyurwa cyangwa se niba amagambo y’uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza ateshwa agaciro.

Iyi nama ya COMESA yateranye iminsi ibiri kuva kuwa gatatu, ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Mu ijambo rye, Bwana Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwifatanije n’ibihugu bihuriye mu muryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA) mu kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Izindi ngingo zagarutsweho ni izagamije kurebera hamwe uko ibihugu binyamuryango byakongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa amasezerano aherutse gushyirirwaho umukono I Kigali mu Rwanda agamije koroshya ubucuruzi ku mubagane w’Afurika.

Ni amasezerano agamije gufungura imipaka mu bihugu byose byayashyizeho umukono, ngo bikoroherezanya mu kuzamura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati yabyo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri COMESA ibaye mu gihe hari umugambi wo guhuza imiryango nk’iyi y’ubucuruzi yose ibarizwa muri aka karere k’Afurika, imiryango irimo EAC, SADC ndetse n’uyu wa COMESA.

Mu 2015, nibwo abakuru b’ibihugu by’afrika bemeje ko bagomba gukora umuryango rusange uhuriwemo n’ibihugu by’africa y’iburasirazuba, amajyepfo n’uburengerazuba, nubwo kugeza ubu bigikomeje kigirwaho impaka mbere yo kubishyira mu bikorwa.