Ubumwe Grande Hotel igiye gutezwa cyamunara kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo

0
139
Ubumwe Grand Hotel igiye gutezwa cyamunara kubera ibibazo by'ubukungu

Abanyamahoteli bakorera mu Rwanda ubucuruzi bwabo bukomeje kujya mu mazi abira kuko ibikorwa byabo ibyinshi biri guterezwa cyamunara nyuma y’uko bari kunanirwa kwishyura inguzanyo z’amabanki y’ubucuruzi zabahaye.

Ni ikibazo kimaze imyaka igera kuri ibiri kivugwa, kuko kuva mu 2016 banki nkuru y’igihugu BNR nibwo yagaragaje ko abanyamahoteri n’abafite ubucuruzi buyashamikiyeho ngo batishyura neza inguzanyo z’amabanki ku kigero kiri hejuru ya 8%.

Kuri ubu ibi bibazo biri kuvugwa cyane muri hoteli Ubumwe Grande ndetse iyi yo ikaba ishobora no gutezwa cyamunara bitarenze mu kwezi gutaha kwa 12 ku itariki 10 nkuko byemezwa n’amakuru agera kuri HOSE.RW

Hoteli Ubumwe Grande iri mu bibazo by’ubukungu nyuma yo kunanirwa kwishyura umwenda wa banki y’ubucuruzi y’abanyakenya (KCB  Rwanda) ungana na miliyoni 18 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga arenga miliyari 15.8 mu mafaranga y’u Rwanda).

Iyi hoteli ifitwe n’abashoramari batatu barimo umunyarwanda Robert Bapfakurera, Umugande ukomoka mu buhinde Alykhan Karmali (nyiri sosiyete Mukwano Group) ndetse n’abanyaNepal bibumbiye muri kompanyi ya Chaudhary Group.

Amahoteli atari make (cyane amato n’aciriritse) amaze gufunga imiryango, andi nayo ari gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu bwo kwishyura izi nguzanyo z’amabanki.

Ni ikibazo ngo kiri guterwa ahanini no kubura abakiliya bagana aya mahoteli ngo kubera ko amenshi muriyo adafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’aba banyamahoteli nabo bagashinja amabanki kubasaba inyungu ku nguzanyo ihanitse cyane.