Wirecard AG mu bufatanye na RwandAir

0
542

Kompanyi y’abadage ikora ibinjyanye n’imari n’ikoranabuhanga Wirecard AG, niba ntagihindutse iratangira gukorana bya hafi n’abanyarwanda bakunze gutega indege berekeza mu mahanga.

Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara na kompanyi nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere RwandAir ryemeza ko hari amasezerano yamaze gushyirwaho umukono yemeza imikoranire yihariye y’izi kompanyi zombie.

Ni amasezerano avuga ko abakiliya na RwandAir bazanjya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura amatike y’indege no kuyabitsa mbere y’igihe aribyo bizwi cyane nko kubookinga amatike.

Ibi bikaba ari bimwe mu bishobora kuzamura urwego rw’ubukungu buzira inoti n’ibiceri aribyo bizwi cyane nka Cashless economy nubwo ku rundi ruhande bishobora gutiza umurindi ubujura bukorwa bwisunze ikoranabuhanga.

Mu bihe bishize hari amakuru yanditse avuga ko RwandAir yahobye arenga milliard 16 z’amanyarwanda biturutse ku buryo nk’ubu nubwo RwandAir yabyamaganiye kure .