Volkswagen izatangirira ku modoka 1000 mu Rwanda

0
617

Byamaze kwemezwa ko bidasubirwaho, uruganda rw’abadage Volkswagen rukora imodoka ruzaba rwuzuye neza mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kandi ngo rukazajya rukora imodoka 1 000 buri mwaka.

Izi modoka ngo zizajya ziziyongera uko imyaka izagenda ishira biturutse ku mabare w’abaliya bagura imodoka mu Rwanda buri mwaka nkuko byemezwa na Thomas Schafer ukuriye uruganda Volkswagen muri Africa.

Mu kiganiro yagiranye na the newtimes, bwana Schafer yavuze ko impamvu ariko basanze isoko ry’imodoka mu Rwanda ngo abazigura imodoka babarirwa hagati ya 2000 ni 3000, bistyo akavuga ko imodoka 100 zizaba zihagije.

Uyu mugabo yemeza ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rwabo ruzaba rwarangiye ku buryo ruzahita rutangira imirimo yarwo ariko kandi akanasobanura ko nubwo byahinduka batazarenza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya 4 muri Afrika ruzaba rufite ishami ry’uru ruganda rwa Volkswagen, kuko ibihugu nka Africa Yepfo, Nigeria na Kenya byo bimaze iminsi bikorerwamo izi modoka.