Urugomero rwa Rusizi 3 rwabonye abashoramari

0
601

Umushinga wo kubaka urugomero rutanga amashanyarazi ku mugezi wa Rusizi ya 3, ugiye gushorwamo akayabo ka milliardi z’amadorali y’amerika, amafaranga azaturuka mu masanduku y’amasosiyete agera kuri atatu.

Ni amasosiyete yo kuwego mpuzamahanga agizwe n’imwe y’umunyemari wamamaye mu karere k’afrika y’iburasirazuba uzwi ku izina rya Aga Khan.

Ntabwo ari umushinga wa Rusizi ya 3 gusa ugiye gushorwamo imari, kuko ubufatanye bw’izi sosiyete ngo buzibanda cyane mu bihugu byose byo mu karere hiyongereyeho DRC, Mozambique and Madagascar.

By’umwahariko umushinga wa Rusizi ya 3 utegerejweho ingano y’amashanyarazi irenga megawati 140, izingana na 26% zikaba iz’u Rwanda izisigaye zose zigasaranganwa DRC n’u Burundi.

Ibi bivuzwe mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushaka abashoramari ku bwinshi mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi kuko kugeza hari igisa nk’igitutu cyo kugera ku ntego y’uko bitarenze mu 2018 mu gihugu hazaba hari megawati 500.