Uruganda rukora amadongo mu Rwanda

0
591

I Nyanza mu majyepfo y’igihugu hagiye gutangira uruganda rukora ibikoresho bikozwe mu ibumba ngo mu rwego rwo kugabanya ibyatumizwa hanze y’igihugu nkuko byemeza na minisitiri Francois Kanimba.

Bwana Kanimba ukuriye minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’umuryango w’afrika y’iburasirazuba yemeza ko uru ruganda rwamaze kuzura ngo ndeste igisigaye ari imirimo mike ngo ku buryo mu bihe bidatinze ruzaba rwatangiye gukora.

Uru ruganda ngo rutegerejweho ibikoresho byiganjemo amasahane yo kuriraho, amatase banyweramo ibyayi cyangwa ibikoma, amakaro n’ibikoresho bikunze kwifashishwa mu bwiherero nka toilette na douche bigezweho.

Ubusanzwe ibikoresho nk’ibi bikozwe mu ibumba ngo byatumizwaga hanze y’igihugu nubwo mu Rwanda hari ibumba byakorwamo ariko icyari cyarabuze ngo ni uru ruganda rugiye gutangira gukorera I Nyaza mu majyepfo.

Uru ruganda rukaba narwo ruje rwiyongera kuzindi zikomeje kuvuka umunsi ku munsi kuko leta y’u Rwanda ikomeje kwerekana ko yifuza ko ibitumizwa hanze y’igihugu bigabanuka ahubwo ibikorerwa imbere mu gihugu bikiyongera.