Umunsi mpuzamahanga wo kwizigama

0
308

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 z’ukwa 10 muri uyu mwaka, u Rwanda rwifatanijije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigama.

Ni umunsi uje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi habera ibikorwa bigamije kubwiriza rubanda kugira umuco wo kwizigama.

Inzego za leta zishinzwe imari mu Rwanda nka Banki nkuru y’igihugu BNR zifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo kwizigama binyuze ku rukuta rwa twitter.

Mu butumwa bwanyujijwe aha, bwibutsaga buri wese ko agomba gucunga amafaranga ye ndeste aho kugirango amucunge ariyo.

Uyu munsi wo kwizigama kandi ugeze mu gihe mu gihugu umuco wo kwizigama ukiri ku gipimo cyo hasi cyane kuko kugeza ubu abizigama mu buryo bwemewe bagera kuri 12% mu gihe hifuzwa ko bagera kuri 30% mu mwaka 2020.

Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko nibura muri icyo gihe abanyarwanda bajya bizigama bafashishije amabanki n’ibigo by’imari byemewe.

Hari ubundi buryo kwizigama hakoreshejwe ubwishingizi ndeste n’ubwiteganyirize ndeste kandi hari n’abakoresha uburyo bwo kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane Stock Exchange.

Abanyemari bemeza ko ubu buryo bwose bufasha abantu kwizigama mu buryo bumwe cyangwa ubundi hatabayeho gukoresha amafaranga mu buryo bwitwa bubi cyane ko abensho muri iki gihe bakomeje kubaho nk’abazapfa ejo.

Umubare munini w’abanyarwanda ukunze kumvikana uvuga ko ubukene n’amikoro macye aribyo bikomeje kuba imbogamizi kuri bamwe ngo bizigame.

Ni ibintu ariko guverinoma yita urwitwazo, ngo kuko buriwese ashobora kwizigama bitewe n’ubushobozi bwe.