Umuherwe Jack Ma mu nzira aza i Kigali

0
196

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ukuriye minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga MYICT, yongeye kwemeza ko mu kwezi gutaha ngo bakomeje kwitegura umuherwe Jack Ma umushinwa nyiri kompanyi Ali Baba.

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko ntakabuza uyu mugabo agomba kuza I Kigali nkuko byanditswe n’ ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xinhua.

Bwana Jack Ma ngo azaba agenzwa no kugira inama urubyiruko rwifuza gushora imari mu bikorwa by’ikoranabuhanga, by’umwahariko urubyiruko ngo ruzaba rwitabiriye inama nyafrika yiswe YouthConnekt Africa Summit 2017.

Ntabwo ari ubwa mbere havuzwe amakuru y’uruzinduko rwa Jack Ma mu Rwanda, kuko hashize iminsi ibinyamakuru byo muri Asia bitangaza amakuru y’urugendo rw’uyu muherwe ateganya kugirira I Kigali.

Jack Ma ari kumwanya wa 14 mu bakize ku isi, afite imari nshingiro ya milliardi zirenga 41 z’amadorali y’amerika nkuko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia.

Niwe nyirikompanyi Alibaba ikora bucuruzi bukorerwa kuri internet ( aribyo e-commerce: amahahiro agezweho cyane mu bihugu byateye imbere.

Sangiza