Ubushinwa bufatiye runini u Rwanda

0
219

Isharamari ry’abashinwa ngo rikomeje gufatira runini ubukungu bw’u Rwanda ndeste ngo rikaba ari kimwe mu bikomeje gufasha u Rwanda gutera imbere.

Bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu bushinwa byasohoye inkuru ivuga ko igihugu cy’u Bushinwa kiri ku mwanya wa Kabiri mu bifasha u Rwanda kuzamura iterambere ry’ubukungu bwacyo.

Imihanda imwe n’imwe y’ikigali ngo yubatswe kubw’inkunga ya Banki yo mu Bushinwa ndeste ngo n’imihanda migari ibarizwa mu gace kitiriwe umukandara w’ikiyaga cya Kivu ngo nayo yubatswe kubw’inkunga y’abashinwa.

Ibi byose ngo bikaza byiyongera ku bikorwa by’abashinwa bigenga ndeste n’ubucuruzi bw’abashinwa bwihariye bukomeje kwiyongera mu Rwanda.

Ibi ngo bishobora kuba bizakomeza kwiyongera kurushaho nyuma y’uko mu kwezi gushize Prezida Kagame w’u Rwanda agiriye uruzinduko mu Bushinwa akabonana na mugenzi we Xi Jinping w’ubushinwa.

Sangiza