Ubumwe Grande Hotel, igiye kwitwa Hilton

0
403

Hotel ibarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati izwi nk’Ubumwe Grande Hotel igiye guhindurirwa izina, yitwe DoubleTree by Hilton, kubera abashoramari bashya bagiye gushyiramo imigabane yabo guhera mu mwaka utaha wa 2018.

Ibi byemejwe n’itangazo rigenewe abanyamukuru ryaturutse muri leta zunze ubumwe z’amerika, ahasanzwe hari ikicaro gikuru cy’aba bashoramari bibumbiye mu kiswe Hilton Hotels & Resorts.

Iri tangazo rigaragaza ko nyuma yo guhindura izina ry’iyi hotel Ubumwe Grande, ngo bazahindura n’icyerecyezo cy’ubucuruzi bwayo kuko ngo bazahita bayishyira ku rwego mpuzamahanga kurusha uko yari imeze muri iki gihe.

Ubumwe Grande Hotel yatangiye gukora imirimo yayo mu kwezi kwa 9 mu mwaka ushize wa 2016. Ifite ibyumba byakira abashyitsi birenga 130, ikaba ifite n’amacumbi yo kubamo igihe kirekire azwi nka apartments abarirwa muri 19.

Aba banyamerika bagiye kugura imigabane muri iyi hotel, bafite ubunararibonye muri ubu bucuruzi kuko babumazemo imyaka irenga 50 mu bihugu by’africa, bakaba bafite amahoteli 29 kuri uyu mugabane.

Sangiza