Ubukungu bw’ibihugu bya EAC buri mu kaga

0
453

Ibihugu byo mu karere u Rwanda ruhereyemo ngo bikomeje kotswa igitutu no guta agaciro k’amafaraga yabyo imbere y’idorali ry’Amerika.

Abasesenguzi mu by’ubukungu baremeza ko ibi bishobora gutiza umurindi abanyamahanga bashaka kohera ibicuruzwa byabo ku bwinshi muri ibi bihugu bitwaje ko ifaranga ryabyo ryataye agaciro ku buryo bukabije muri iki gihe.

Abavuga ibi kandi banemeza ko biramutse bigenze bistya byateza uguhungabana gukabije mu bukungu bw’ibi bihugu.

Ubusanzwe iyo igihugu gitumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu kurusha ibyo cyohereza hanze bizamura ibiciro by’ibicuruzwa imbere mu gihugu kandi bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’abaturage bacyo.

Ni ibintu bimaze iminsi byigaragaza no mu Rwanda kuko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro imbere y’idorali ry’amerika ndeste n’ibiciro ku masoko birazamuka mu buryo budasanzwe.