Ubukungu bwa Cashless burashyigikiwe

0
178

Amakompanyi, ibigo by’imari n’amabanki byagaragaje imbaraga mu guteza imbere ubukungu buzira inoti n’ibiceri aribyo Cashless Economy ku mugabane w’afrika bishobora guhabwa ibihembo ku ncuro ya mbere.

Ni ibihembo biri gutegurwa bigomba kuzatangirwa I Lagos muri Nigeri mu kwezi gutaha kwa gatatu muri uyu mwaka nkuko byemejwe n’biro ntaramakuru nyafrika APO.

Ibi bihembo birareba buri rwego rwagize uruhare mu kugabanya ikwirakwiza no kugendana amafaranga y’inoti n’ibiceri mu bihugu by’afrika ahubwo hagatezwa imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Mu Rwanda naho birashoboka ibi bihembo byahabwa bamwe kuko ibigo by’itumanaho, ibigo by’imari iciriritse n’amabanki y’ubucuruzi na guverinoma byose bikomeje gushimangira uyu mugambi muri rubanda.

Abahanga muby’ubukungu bemeza ko ubukungu buzira inoti n’ibiceri aribwo bwiswe Cashless economy ngo bugira uruhare mu itarambere ry’igihugu n’abaturage bacyo.

Sangiza