Ubukene bukabije mu intangazamakuru

0
136

Inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council) iravuga ko igihe kigeze ngo ibigo by’itangazamakuru bitangire gukora nk’ibigo by’ubucuruzi kandi bikinjiza amafaranga aturutse mu bucuruzi bushingiye ku itangazamakuru.

Peacemaker Mbungiramihigo ukuriye Media High Council yemeza ko ibi aribyo byatumye bategura ibiganiro byihariye byahuje abahagarariye itangazamakuru n’ibigo by’imari, ibiganiro byabaye kuri uyu  wa kabiri.

Bwana Mbungiramahigo yemeza ko ubucuruzi bunyuze mu itangamakuru bukiri ku rwego rwo hasi kandi ko ngo ibi bikwiye guhinduka.

Ibi bivuzwe mu gihe muri iki gihe ubukene bushegeshe bikomeye bimwe mu bigo by’itangazamakuru byo mu Rwanda kuko hashize iminsi humvikana amatelevisiyo, amaradio n’ibinyamakuru byandika byafunze imiryango.

Nubwo biterura neza ngo byemezwe ku mugaragaro ko imbarutso yo kuva mu kibuga ari ubukene, hari ibimenyetso bigaragara bica amarenga y’ibi nko kuba amasoko yamamaza akiri mbarwa kandi agahabwa bamwe na bamwe.

Sangiza