Ubujura bwo kuri internet bwashowemo akayabo

0
201

Kompanyi ebyeri zikomoka muri Amerika zigiye gushora amafaranga abarirwa hejuru ya $25 Million mu bikorwa byo guhangana n’ubujura bukorerwa kuri internet mu bihugu by’ Africa, mu burasirazuba bwo hagati na Turukiya.

Izi kompanyi harimo izwi nka General Electric ndeste na Hewlett Packard Enterprise zose zikomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Zigiye guhurira mu mushinga uzamara imyaka 3 wo guhangana n’abajura bagaba ibitero mu bigo by’imari no mu bigo byaza leta z’ibihugu bazakoreramo.

Kugeza ubu ntabwo urutonde rw’ibihugu bizibarwaho rurajya ahagaragara ngo tumenye neza n’u Rwanda narwo rurimo ariko ikibazo cy’ubujura bukorerwa kuri internet bukomeje guhangayikisha ibihugu byinshi n’u Rwanda rudasigaye.

Nubwo U Rwanda rutaragaragazwa nk’igihugu cyashegeshwe n’abajura nk’aba ariko Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangobwa yigeze kuvuga ko banki yabo yagabweho ibi bitero ariko ngo bigafata ubusa kuko ngo bafite ubwirinzi bukomeye.

Sangiza