Ubucuruzi bwahungabanye muri Kenya

0
284

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubucuruzi bwo muri Kenya bwahungabanye bikomeye biturutse n’umwaka mubi wa politiki wakurikiye amatora aheruka kuba mu cyumweru gishize, akegukanwa na Presida Uhuru Kenyatta.

Imwe mu mijyi ikomeye n’ibice by’ubucuruzi byiganjemo abatavugarumwe n’ubutegetsi bashyigikiye Raila Odinga uherutse gustindwa na Uhuru Kenyatta, ubucuruzi bwahagaze ndeste n’imodoka ziragabanuka mu mihanda.

Emmanuel Igunza, Umunyamakuru wa BBC uri mu mujyi wa Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya, ahasanzwe hari abayoboke benshi ba Raila Odinga, yemeza ko amaduka akomeye muri uyu mujyi atigeza afungura imiryango.

Andi makuru aturuka ahitwa Kibera mu murwa mukuru Nairobi, nayo avuga ko ubucuruzi bwabaye nk’ubuhagarara muri aka gace, ibintu ngo biri guterwa n’amagambo yavuzwe na bwana Odinga akimara gustindwa.

Uyu munyepolitiki udakunze kwemera gustindwa, aherutse gusaba abamushyigikiye kutemera ibyavuye muri aya matora ndeste abuza n’abaturage kuguma mu ngo zabo kuri uyu wa mbere mu rwego rwo kwigaragabya.