“U Rwanda rworoshya kubona inguzanyo”: Oxford

0
247

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu biza imbere y’ibindi mu korohereza abaturage mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari na ‘amabanki muri afrika y’iburasirazuba n’amajyepfo nkuko bigaragara mu cyegereranyo cy’umuryango w’abongereza uzwi nka Oxford.

Muri icyi cyegeranyo cyasohotse mu mpera z’icyi cyumweru twaraye dushoje cyerekana ko u Rwanda, Zambia, Ghana na Kenya ari bimwe mu bihugu byoroshya kubona inguzanyo kubayifuza mu mabanki no bigo by’imari ngo batangire imishinga mishya igamije ubucuruzi.

Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko kurohereza abaturage kubona inguzanyo zo gutangiza imishinga yabo ko ari bimwe mu bifasha rubanda rugufi kwikura mu bukene ndetse bikagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Ikindi kigaragazwa n’aba bahanga ba Oxford mu bwongereza ngo ni uko gutanga inguzanyo ku baturage bituma n’amabanko cyangwa ibigo by’imari byigarurira abakiriya benshi mu gihe bikozwe neza ndeste bigakoranwa n’ubushishozi.

Abashakashasti ba Oxford kandi bemeza ko u Rwanda rwabashije guhindura uburyo inguzanyo zatagwaga kuva mu mwaka wi 2010 kugeza mu 2016.

Indi raporo yiswe Finscope Report yashyizwe ahagaragara mu bihe bishize ku bufatanye bwa banki y’igihugu BNR, minisiteri y’imari n’igenamigambi MINECOFIN ndeste n’ikigo Access to Finance Rwanda nayo iherutse kugaragaza ko  ko abacuruzi baciriritse, abahinzi ndeste n’abagore ngo aribo bari ku isonga mu bakomeje kugaragaza ubushake bucye mu kugana amabanki n’ibigo by’imari.

Aba bavugwa hano ngo nibo bakomeje kugaragaza icyoba cyo gufata inguzanyo mu mabanki ngo batinya ko bazahomba bagaterezwa cyamunara imitungo yabo.

Sangiza