U Rwanda rwitabiriye Expo y’indabo i Nairobi

0
201

Kuri uyu wa gatanu I Nairobi muri Kenya harasozwa imurikagurishwa ry’indabo ryiswe IFTEX Expo ryari rimaze iminsi ibiri rihurije hamwe abacurizi b’indabo baturuka mu bihugu byo mu karere k’afrika y’iburasirazuba.

U Rwanda narwo rwari ruhagarariwe nkuko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’iki kigo.

Ni mugihe kandi leta y’u Rwanda yifuza kongera ingano y’indabo zoherezwa hanze y’igihugu ngo kuko ari hamwe mu hategerejwe amadovise nyuma y’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Intego ihari muri uyu mwaka ngo ni uko indabo zigomba kwinjiza amadovise arenga milliardi 152 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byemezwa na NAEB.

Kugirango ibi bigerweho guverinoma yashyizeho ikigega cy’ingwate muri banki itsura amajyambere BRD, kirimo millioni zirenga 10 z’amadorali y’amerika mu rwego rwo korohereza abashoramari mu buhinzi n’ubucuruzi bw’indabo.

Sangiza