U Rwanda rwahawe ideni ya millioni 120 za $

0
92

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 120 z’amadolari ngo amafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu byiciro bitandukanye by’uburezi.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete n’umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal.

Urubuga igihe.com rwanditse ko aya mafaranga ngo azakoreshwa mu myaka 3 iri imbere  y’ingengo y’imari, by’umwahariko ngo akazakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi hitabwa cyane ku bikenewe ku isoko.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko hazibandwa cyane ku gutwara abantu n’ibintu, ingufu n’inganda by’umwihariko kuri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izwi nka “Made in Rwanda”.

Banki y’isi ikaba kandi yari inaherutse gutera inkunga leta y’u Rwanda mu mishinga y’ibikorwa remezo cyane cyane mu guteza imbere urwego rw’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Sangiza