U Rwanda rwagiye kumurika ikawa mu Buyapani

0
367

Kuri uyu wa gatanu mu Buyapani harasozwa imurikagurishwa ry’abacuruzi b’ikawa mpuzamahanga, imurikagurushwa ryitabiriye n’amakompanyi agera kuri 5 aturuka mu Rwanda ayobowe n’ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Gatarayiha Celestin ukuriye iki kigo avuga ko iri murikagurisha ari umwanya mwiza wo gushakisha uko bakwagura isoko y’ikawa ituruka mu Rwanda by’umwahariko mu bihugu byo ku mugabane w’Asia.

Amadovise yinjira mu isanduku ya leta aturutse my bucuruzi bw’ikawa u Rwanda rwoherereza mu mahanga yagabanutseho 3,61% nkuko bigaragazwa na raporo y’ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi NAEB.

Iyi Raporo kandi yerekana ko uku kugabanuka muri ubu bucuruzi bw’ikawa ngo byaturutse ku biciro byari ku isoko mpuzamahanga kuko mu mwaka ushize ngo byari byariyongereye ugereranije n’umwaka wari wabanje.

Ikiro kimwe cy’ikawa ngo cyaguraga ibihumbi 2 686 y’amanyarwanda mu gihe mu mwaka ushize ngo cyaguraga 2 635. Ni ukuvuga ko byiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda arenga 51.